
Roho Mutagatífu, Urukúndo rw’Imana Data n’Umwana, mpóra unyéreka icyó ngómba gutekeréza, icyó ngómba kuvúga, n’úkuntu ngómba kuvítwararika, n’úkuntu ngómba guceceká, n’úkuntu ngómba kwítwara; icyó ngómba gukóra ku bw’icyubahíro cy’Imana, inyúngu y’imitíma n’úguterera imbére Ubutagatífu bwánjye. Roho Mutagatífu, mpa ubwéngi bwo gusóbanukírwa, ubushobózi bwo kubíka mu mutíma, uburýo bwo kwíga no kuménya, ubwítónzi bwo gusóbanura, n’ubúntu n’ímbáraga mu kuvúga. Mpa guhítamo neza mu ntangiriro, unyobóre mu rugéndo, unshyíkamirize mu kurangíza neza. Amen.

